Mu Kwakira 2020 Nagiye mu masomo ya Perspectives ku isi n'imizenzo ya gikristo, kandi binyuze muri yo nongeye kubyuka. Nongeye kuvugurura ibyo niyemeje kera kandi mfata ibyemezo bishya
nkugushira mubikorwa ibyo nize binyuze muriyo. Niyemeje gutangira gukangurira itorero ry'u Rwanda binyuze mu muziki. Uyu mwaka, ndateganya gukusanya inkunga no gukangurira
abandi baririmbyi kugirango bandike indirimbo zerekeye ijyana butumwa no kuziricodinga
Kandi, nkuko nteganya kurushinga mu ntangiriro z'umwaka utaha, Natangiye kuganira n'umukunzi wanjye kubyerekeye umuhamagaro wanjye wo kugenda, kandi nubwo ntaramenya igihe n'aho tujya, twiteguye guhabwa inama na Tubasange nabandi kubyerekeye ejo hazaza hacu mumurimo nkumuryango. Ndashimira Imana kuba yarankoresheje mu Rwanda kuva naba umukristo muri 2012, kandi Niteguye gukomeza kumvira ubushake bwe kuba mu Rwanda cyangwa ahandi, cyane cyane mubataragezwaho ubutumwa bwiza. Icyo nzi cyo ni uko amagambo ya Yesu muri Matayo 9: 37-38 akomeza kumvikana mu matwi yanjye; abakozi baracyari bake bareba imirimo isigaye, kandi Imana ikomeze kutwohereza mumahanga yose aho umusaruro ari mwinshi, kubwicyubahiro cyayo. Amen.