Nitwa Hashimukuri Ngabo Placide, Ndi umukirisitu kuva 2012 nubwo nari maze igihe kinini nitabira mubikorwa by'idini. Kugeza ubu nkorana na Youth For Christ / Rwanda nkumukozi wurubyiruko kuva 2016.
Numvise bwa mbere ubutumwa n' inkuru zabo butaragezwaho muri 2013 mugihe nasomaga igitabo cyitwa "Unveild at last" bisobanuye (amaherezo bishizwe ahagaragara), niho namenyeye bwa mbere amagambo ahinnye THUMB. Nakomeje kumva ibyo kwoherezwa mu butumwa, cyane cyane muri 2015 na 2016 binyuze mu masomo yo guhindura abantu abigishwa bise PTW (Bwiriza Ijambo) kandi niga Amasomo ya Kairos muri Mata 2016. Aho niho natangiriye gufata icyerekezo cy'Imana ku mahanga ubwo nacyo gitangira kuncengera kuva ubwo.
Mugihe nigaga amasomo ya Kairos naje gusobanukirwa uburyo nshobora kugira uruhare mubutumwa numva uburyo bikenewe ko ngenda, nkareba imirimo isigaye. Natangiye ako kanya nitabira umurimo w'ubumisiyonari ku mipaka. Ubwa mbere, ninjiye mu itsinda ryabahoze barangije amasomo ya Kairos basengaga buri gihe kubanya Aziya yepfo byumwihariko abanya Gujarati. Hanyuma natangiye guha umwe mu bamisiyonari b'u Rwanda ukorana n'abaturage ba Laarim muri Sudani y'Amajyepfo. Kandi, natangiye gukangura cyane cyane binyuze mumasomo y'Urubyiruko Kairos.
Kuva icyo gihe (Mata 2016), nakomeje gusengera abamisiyoneri ndetse nabantu batagezwaho ubutumwa; Nakomeje gutanga kubera ubutumwa no gukangurira byimazeyo abo nigishaga. Kandi nagiye mu yandi mahugurwa nkayiswe Inkuru Nkuru binyuze muri yo icyerekezo n'umutima by'Imana kumahanga byakomeje kumfata. Icy'ingenzi cyane, Imana yakomeje kumbwira iby'umutima wayo ku mahanga mu buryo butaziguye binyuze mu nyigisho zanjye bwite no mukwiga Ibyanditswe. Byongeye kandi, ubwo nagiye kwiga tewolojiya muri 2019, rimwe mu masomo ya mbere twize ni (Global missions) na bwo bwavugaga kugera kubatagezwaho ubutumwa bwiza.
Mu Kwakira 2020 Nagiye mu masomo ya Perspectives ku isi n'imizenzo ya gikristoi kandi binyuze muri yo nongeye kubyuka. Nongeye kuvugurura ibyo niyemeje kera ndetse mfata izindi ngamba nshyashya. Niyemeje gutangira gukangurira itorero ry'u Rwanda binyuze mu muziki. Muri uyu mwaka, ndateganya gukusanya inkunga no gukangurira abandi baririmbyi kugira ngo bandike indirimbo zerekeye kwoherezwa mbutumwa no kuzirikodinga. Nanone, nkuko nteganya kurushinga mu ntangiriro z'umwaka utaha, natangiye kuganira n'umukunzi wanjye kubyerekeye umuhamagaro wanjye wo kugenda jyanye ubutumwa, kandi nubwo ntaramenya igihe n'aho njya, twiteguye kugirwa inama na Tubasange nabandi bijyanye nigihe kizaza cyacu mumurimo w'Imana nkumuryango.
Ndashimira Imana kuba yarakomeje kunkoresha mu Rwanda kuva naba umukirisitu mu 2012, kandi niteguye gukomeza kumvira ubushake bwayo kuba mu Rwanda cyangwa ahandi, cyane cyane mu bataragezwaho ubutumwa bwiza. Icyo nzi cyo ni uko amagambo ya Yesu muri Matayo 9: 37-38 akomeza kumvikana mu matwi yanjye; abakozi baracyari bake bareba imirimo isigaye, kandi Imana ikomeze kutwohereza mumahanga yose aho umusaruro ari mwinshi, kubwicyubahiro cyayo. Amen.