AKAMARO K'AMASOMO YA KAIROS

Ugushyingo 29 2020Inkuru

Amakaro kaya masomo ya Kairos kuri Yves Tanga

Muri 2017, nasenze umwaka wose nsaba Imana kumbwira icyo yashakaga ko nkora mubuzima bwanjye nk'umutu wizera.
Nubwo nari maze imyaka mu itorero ryaho, ariko sinigeze nizera Ubutumwa bwiza kugeza muri 2017. Ishyaka rero ryaka nyuma yo guhura no kwakira Ubutumwa bwiza.

Umwaka urangiye Imana yemeje umutima wanjye ko nzaba umushumba, ikintu ntari narigeze ntekereza mbere.

Nirengagije iryo jwi ryimbere ariko uko igihe cyagendaga gihita, ryarushijeho gukomera. Amaherezo umutima wanjye wavuze YEGO.

Noneho, kuva ninjiye muri Kairos, buri gice cyose cyambwiye muburyo bwihariye ginshimangira cyane ko nkwiye kubaho kubwimpamvu imwe: INSHINGANO ZA KRISTU MURI IYI ISI. Byeshimangiye kandi umuhamagaro wanjye, ikintu numvise na mbere yo kwinjira muri Kairos, kuba umukangurambaga no koherezwa ntitaye kuri minisiteri naba ndimo.

Kwiga ko Ijyanabutumwa ariyo mpamvu yubuzima bwanjye no kubuzima bwabizera bose nicyo kintu gikomeye nakuye muri aya masomo. Nasobanukiwe ko ikintu cyose umukristo wese akora kigomba kuba gifitanye isano n'ijyanabutumwa muburyo bumwe cyangwa ubundi. Utitaye k'umwuga umwizera akora, Ijyanabutumwa bihora ari imbaraga zimuyoboye.

Ibyemezo hamwe n'inzira z'ubuzima bigomba gusobanurwa nicyerekezo cy'ijyanabutumwa. Nasobanukiwe ko kubaho ubuzima bw'ijyanabutumwa aribwo mubuzima bwonyine bushimisha Imana nshobora kubamo. Nahisemo guhuza ubuzima bwanjye, umurimo wanjye, akazi kanjye, umubano wanjye nibindi nimpamvu ikwiye yo gukiza ubugingo.
Nkumushumba, umutima w'Imana kubazimiye uzaba ishingiro ry'ijyanabutumwa nzakurikirana mubice byose. Imana ishimwe kubwiki GIKORWA CY'INYAMIBWA (Yves Tanga)