Inkuru vo mu murima ya Noblesse ukora i Laarim muri Sudani y'Amajyepfo

May 5, 2021Inkuru

Lomunyang nuwa kabiri naho Nakobot nuwa kane uhereye ibumoso

Igihe kibabaje cyo kubura umuvandimwe hano mu kazi k'ijyana butumwa

Icyumweru gishize, kuwakabiri nakiriye amakuru nifuzaga ko yaba inzozi gusa. Nabokot na Lomunyang, abahungu 2 n'inshuti zanjye bato bararashwe bapfira mu nzira bava i Chawua, bajya mururugo iwabo i Loryiok. Lodor (mukuru wa Nabokot) na Locyek bari kumwe nabo nibobatuzaniye aya makuru ababaje

y'urupfu ruterwa n'amakimbirane akomeje hagati y'imiryango ya laarim na toposa. Nyamuneka mudusabire kugirango duhumurizwe. Nzabakumbura cyane mubucuti bwanjye no mubusabane bwacu mumateraniro yo kucyumweru.

Nateganyaga kandi gutangira kwigisha abo bana haba gusoma no kwandika ndetse twiga Bibiliya kuwa gatandatu ushize mbere yuko urupfu rwabo rubaho. Bari bamwe mu bana nizeraga ko bazagira uruhare muri iyi gahunda hamwe na benshi mu nshuti zabo kuri iyi ishusho.Ibi byaje bikurikira urundi rupfu rwabaye hashize iminsi 9, rw'inshuti yanjye Peter Lokai.

Pasiteri Peter yararashwe yicirwa mu rugo rwe i Torit aho yari atuye kandi akorera Imana. Usibye kuri ibyo, Peter yari yarafashije cyane ikipe yacu hamwe nigice cyose mubibazo bya logistique. Tuzamukumbura cyane muri ubu buzima kuri iyi is. Muri uku kwezi gushize, Dr. Clara wakoraga nk'umugenzuzi wa Cordaid ku mavuriro yo mu Ntara yacu nawe yararashwe. Yakoranaga umunezero imirimo yarashinzwe ku mavuriro.

Nawe nzamukumbura kugiti cyanjye ndetse nabantu benshi hano. Muri Kali, abantu batatu bo mu muryango wa hafi wa Dan na Joel bitabye Imana muri uku kwezi gushize.

Ndashimira abadusengeye kuko ndimo guhumurizwa cyane hagati yaya makuru ababaje. Wakomeza gusengera imiryango yasigaye kugirango ibi bihe bitoroshye bibatere kwiyegereza Imana y'ukuri!